Sobanukirwa amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage n’ay’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2026
Hashize iminsi Komisiyo y’Igihugu y’amatora itegura amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, cyangwa amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze nk’uko inyito isanzweho ibivuga.
Ni amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2026, gahunda yayo irambuye ikaba izemezwa mu minsi iri imbere.
Aya matora azahera ku rwego rw’Umudugudu, ku Kagari, ku Murenge, no ku Karere. Hazaba kandi amatora y’abagize Komite nyobozi z’Inama z’igihugu, arizo Inama y’Igihugu y’abagore, iy’Urubyiruko, n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, zizatorwa kuva ku rwego hasi kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Menya Inzego zizatorerwa, abazigize n’abazabatora
- Ku rwego rw’Umudugudu:
Ku rwego rw’Umudugudu, hazatorwa Komite nyobozi y’Umudugudu, igizwe n’abantu batanu, aribo :
Umukuru w’Umudugudu;
Ushinzwe umutekano, abinjira n’abasohoka mu Mudugudu;
Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage n’imbonezamubano;
Ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage;
Ushinzwe iterambere.
Hari kandi Inama njyanama y’umudugudu igizwe n’abantu bava mu byiciro bitandukanye aribo:
Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko itorwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30
Komite nyobozi y’Inama y’igihugu y’Abagore, itorwa n’abagore batuye mu mudugudu
Umujyanama w’Ubuhinzi n’uw’ ubworozi aho bari
Abajyanama b’ubuzima
Abagize komite y’umugoroba w’Umuryango
Abantu 2 bahagarariye abikorera batorwa na bagenzi babo mu mudugudu
Inama njyanama iyo imaze kujyaho, yitoramo Biro, igizwe na Perezida, Visi Perezida, n’Umunyamabanga.
Ku rwego rw’Umudugudu, hatorwa kandi Umujyanama rusange uhagarariye buri Mudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari, n’Abakandida babiri (2) b’abagore batorwamo Abajyanama b’abagore bangana nibura na 30% by’abagize. Aba, kimwe na Komite nyobozi y’umudugudu, batorwa n’abaturage bose batuye mu mudugudu bujuje imyaka 18 y’amavuko kandi bemerewe gutora.
Ku rwego rw’Akagri:
Hari Inama njyanama y’Akagari igizwe na:
Abajyanama rusange batowe n’Abaturage ku rwego rw’Imidugudu igize Akagari, buri Mudugudu uhagarariwe n’Umujyanama umwe;
Abajyanama b’abagore bangana nibura na mirongo itatu ku ijana (30%) by’abagomba kugira Inama Njyanama, batorwa n’abaturage bose b’akagari bemerewe gutora.;
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akagari;
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akagari;
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Akagari;
Uhagarariye Abayobozi b’Ibigo by’amashuri y’incuke biri mu Kagari;
Uhagarariye abarimu b’amashuri abanza ari mu Kagari;
Uhagarariye abikorera mu Kagari.
Ku rwego rw’Akagari, hatorwa kandi Umujyanama rusange uhagarariye buri Kagari mu Nama Njyanama y’Umurenge.
Ku Murenge:
Ku murenge hari naho Inama njyanama igizwe n’aba bakurikira:
Umujyanama Uhagarariye Akagari utorwa n’abagize Inama Njyanama y’Akagari;
Abagize biro y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Umurenge;
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umurenge;
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Umurenge;
Abagore bangana nibura na mirongo itatu ku ijana (30%) by’abagomba kugira Inama Njyanama y’Umurenge, batorwa na Biro y’Inama Njyanama z’utugari tugize Umurenge n’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umurenge.;
Uhagarariye abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza biri muri uwo Murenge;
Uhagarariye abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye biri muri uwo Murenge;
Uhagarariye imiryango itari iya Leta ikorera muri uwo Murenge;
Uhagarariye abikorera ku rwego rw’Umurenge;
Umuyobozi uhagarariye ibitaro, ibigo Nderabuzima cyangwa amavuririro bikorera mu Murenge.
Muri rusange Abajyanama bahagarariye abagore, Urubyiruko, n’abantu bafite ubumuga batorwa na bagenzi babo, naho abahagarariye ibigo by’amashuri abanza, n’ayisumbuye, ibigo nderabuzima, amavuriro n’ibitaro,...batorwa n’abayobozi n’abakozi b’ibyo bigo.
Ku rwego rw’Akarere:
Hatorwa Inama njyanama na Komite nyobozi y’Akarere.
Inama Njyanama y’Akarere igizwe n’abantu cumi na barindwi (17) aribo:
Abajyanama rusange umunani (8) batorerwa ku rwego rw’Akarere;
Abajyanama b’abagore 5, bangana nibura na mirongo itatu ku ijana (30%) by’abagize Inama Njyanama y’Akarere;
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw‘Akarere;
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw‘Akarere;
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw‘Akarere;
Perezida w’abikorera mu Karere
Abajyanama rusange 8 batorwa n’Inteko itora igiwe n’aba bakurikira: Abagize biro y’inama njyanama z’Utugari twose tugize Akarere, abagize inama njyanama z’imirenge igize Akarere, Abagize komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Karere, Komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Karere, komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku Karere, na komite y’abikorera ku Karere,
Abajyanama b’abagore 5 bagize 30% batorwa n’inteko igizwe n‘ abagize Inama njyanama z’imirenge igize Akarere, Komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Imirenge igize Akarere, hamwe n‘iyo ku rwego rw‘Akarere.
Komite nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere, n’abamwungirije babiri, aribo Umuyobozi Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, n‘Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Inteko itora Komite nyobozi y’Akarere igizwe na: Biro y’inama njyanama y’Akagari, Abagize inama njyanama z’imirenge igize Akarere, Inama Njayanama y’Akarere, Komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y‘Abagore ku Karere, Komite y‘urubyiruko ku Karere, iy’abantu bafite ubumuga ku Karere, n‘Abagize komite nyobozi y’urugaga rw’abikorera ku Karere.
Amatora y’abayobozi b’Inama z‘Igihugu
Mu itora ry’abayobozi b’Inama z’Igihugu, hatorwa Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore na Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga zigizwe n’abantu barindwi (7) na Komite Nyobozi Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko igizwe n’abantu icyenda (9).
Komite Nyobozi y’Inama y’Igihigu y’abagore kimwe n’iy’abantu bafite ubumuga igizwe n’abantu barindwi (7) bakurikira: Umuhuzabikorwa; Umuhuzabikirwa wungirije; Umunyamabanga; Ushinzwe ubukungu; Ushinzwe imibereho myiza; Ushinzwe imiyoborere myiza; Ushinzwe ibijyanye n’amategeko.
Komite Nyobozi y’inama y’Igihigu y’Urubyiruko igizwe n’aba bakurikira:
Umuhuzabikorwa; Umuhuzabikorwa wungirije; Umunyamabanga; Ushinzwe ubukungu; Ushinzwe imibereho myiza; Ushinzwe imiyoborere myiza n’amategeko; Ushinzwe itangazamakuru n’ubutwererane; Uhagarariye urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na Kaminuza, n’Uhagarariye amashuri yisumbuye, aho ayo mashuri ari.
Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore itorwa kuva rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu,
Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ntitorwa ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, naho iy’abantu bafite ubumuga ihera ku Kagari kugera ku rwego rw’Igihugu.
Nk’uko bigaragara, aya matora ni menshi, kandi azakorerwa ku nzego zitandukanye, Komisiyo y’Igihugu y’amatora irasaba abantu bose areba kuzayitabira, no gushishikariza abandi kuzagira uruhare mu migendekere myiza yayo.
