Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

NEC yagiranye inama nyunguranabitekerezo n'abagize Komite nyobozi z'Inama z'Igihugu

Kuri uyu wa kabiri, tariki 08 Nzeri 2026 Komisiyo y’Igihugu y’amatora yagiranye inama nyunguranabitekerezo n'abagize Komite nyobozi z’Inama z’igihugu arizo Inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko,  n’iy’abantu bafite ubumuga (CNF, CNJ & NCPD).

Inama yabereye ku cyicaro gikuru cya Komisiyo y’Igihugu y’amatora. Abayitumiwemo ni abagize Komite nyobozi z’izi nama batowe ku rwego rw'igihugu, hamwe n'abahuzabikorwa  bazo ku rwego rwa buri ntara.  Barebeye hamwe uruhare rw’Inama z’igihugu mu myiteguro n'imigendekere myiza y'amatora.

N’ubwo Komisiyo y’Igihugu y’amatora yari imaze iminsi ihura n’abafatanyabikorwa batandukanye,  na bamwe muri aba barimo, inama y’uyu munsi yari umwihariko kuri izi Komite nyobozi z’Inama z’igihugu, kuko bafite umwihariko wo gushishikariza abo bahagarariye kuva mu rwego rw’umudugudu n’akagari, by’umwihariko, bibukijwe umwihariko wo kwegera n’abandi bahagarariye batari muri izo komite, urubyiruko , abagore n’abafite ubumuga muri rusange, bakabashishikariza uruhare rwabo muri aya matora. 

Inama y'igihugu y’abagore hamwe n’iy’urubyiruko zitora Komite nyobozi zazo kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw'Igihugu, mu gihe Komite nyobozi y’abantu abafite ubumuga itorwa kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’igihugu. Urubyiruko narwo nta komite nyobozi ibaho ku rwego rw’intara.

 

Muri iyi nama habayeho kungurana ibitekerezo ku byakorwa kugirango imyiteguro kimwe n’amatora nyirizina azagende neza. Hatanzwemo ibitekerezo bizafasha Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu kuyobora neza aya matora. 

Inama z'igihugu ni zimwe mu zizatora Komite nyobozi zazo kuva ku rwego rwo hasi kugeza ku rwego rw'Igihugu. Abahuzabikorwa bazo kandi ni bamwe mu bagize Inama njyanama y’urwego batoreweho haba ku Mudugudu, Akagari, Umurenge kugeza ku rwego rw’akarere.