Mu ntara y'Amajyepfo Komisiyo y'Igihugu y'amatora yahuye n'abafatanyabikorwa bayo baganira ku myiteguro y'amatora
I Nyanza mu ntara y'Amajyepfo uyu munsi, tariki 18 Kanama 2026, Komisiyo y'Igihugu y'amatora yahuye n'abahagarariye Inzego zinyuranye, nk’abafatanyabikorwa, baganira ku ruhare rwa buri wese mu myiteguro y'amatora y'abayobozi b'Inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage.
Intara y’Amajyepfo ni iya gatatu inama nk’iyi ibereyemo, nyuma y’Iburasirazuba, n’Amajyaruguru zabanje. Nk’uko byagenze mu ntara zabanje mu Majyepfo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yabanje gushimira abafatanyabikorwa kuba badahwema gufatanya na NEC mu bikorwa bitegura amatora, abasaba ko ubwo bufatanye bwakomeza no mu matora ari imbere.
Abari mu nama bunguranye ibitekerezo ku cyafasha cyose kugirango amatora azagende neza. Harimo gutegura ahazatorerwa, guhitamo site, kumenya ko ibikenewe byose bihari kugirango abatora bazabikore mu mutekano usesuye, n’ibindi.
Perezida wa Komisiyo Madamu Gasinzigwa Oda yasabye abantu bose kubanza kumva ko amatora ari ayabo, mbere na mbere, ati ibyo nibyumvikana ibindi bizoroha.
Guverineri w’Intara mu ijambo rye yijeje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ubufatanye busesuye, ati ni amatora y’abaturage, ni ay’Uturere, n’Intara kandi avuga ko yizeye ko azagenda neza nk’andi yabanje.
Yasoje ashimira ubu bufatanye.
