Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Komisiyo y'Igihugu y'amatora yagiranye Inama nyunguranabitekerezo n’inzego zinyuranye mu Ntara y'Amajyaruguru ku myiteguro y’amatora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  yagiranye Inama nyunguranabitekerezo n’inzego zinyuranye mu Ntara y'Amajyaruguru ku myiteguro y’amatora.

 

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama 2026 Ubuyobozi bwa  Komisiyo y’Igihugu y’amatora bwagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi mu nzego zitandukanye hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bo mu Ntara y’Amajyaruguru barebera hamwe uruhare rwa buri wese mu myiteguro n’imigendekere myiza y’amatora. 

Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Musanze, byibanda ku iby’ingenzi mu mategeko n’amabwiriza bigenga amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage n’ab’Inama z’Igihugu, ateganyijwe mu Ukwakira no m’Ugushyingo 2026, n’imyiteguro yayo aho igeze.

Abitabiriye inama barimo abo mu nzego z’ubuyobozi, Inzego z’umutekano, abo mu miryango itegamiye kuri Leta, amadini n’amatorero, abahagarariye abikorera, n’abandi  basobanuriwe inzego zizatorwa n’uburyo amatora azakorwa, nabo  biyemeza gukorana na Komisiyo kugira ngo amatora azagende neza kandi mu mucyo.

Mu izina rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Madamu Gasinzigwa Oda, Perezida wayo yashimangiye kandi akamaro k’ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu bikorwa byose bijyanye n’imyiteguro y’amatora, kugira ngo azakorwe mu buryo buboneye, mu mucyo kandi bwubahiriza amategeko.

Ku ruhande rwabo, abayobozi n’abafatanyabikorwa bitabiriye ibi biganiro biyemeje gukomeza gufatanya na Komisiyo mu bikorwa by’imyiteguro y’amatora, no kugira uruhare mu gutuma abaturage babona amakuru ahagije kandi yizewe ku matora.

Ibiganiro nk’ibi biri mu bikorwa bya Komisiyo bigamije gukomeza gutegura no guha amakuru inzego zitandukanye kugira ngo zigire uruhare rufatika mu myiteguro y’amatora y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage n’Inama z’Igihugu ateganyijwe mu Ukwakira n’ Ugushyingo 2026.

 

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje ibikorwa bitandukanye by’imyiteguro, ku bufatanye n’inzego bireba n’abafatanyabikorwa, kugira ngo amatora azagende neza .