Komisiyo y’Igihugu y’amatora ikomeje guhura n’abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu matora.
Nyuma y’Inama zabereye mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali, zakurikiwe n’Inama ku rwego rw’igihugu yahuriyemo ibyiciro bitandukanye by’Inzego zigira uruhare mu matora harimo abahagarariye za Minisiteri n’ibigo bya Leta bifite aho bihurira n’amatora, imiryango ishingiye ku myemerere, Inama z’igihugu, n’abandi..., muri iyi minsi ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora bwatangiye no kugirana inama zo ku rwego rwo hejuru n’abafatanyabikorwa mu matora.
Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri 2026, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Madamu Gasinzigwa Oda ari kumwe n’intumwa yari ayoboye, bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu (NHRC) ku myiteguro y’amatora y’abayobozi b’Inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage, n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu matora.
Bijyanye n’imyiteguro y’amatora na none, kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri 2026, Perezida wa Komisiyo n’intumwa bari kumwe bari kumwe bagiranye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Uwimana Consolee, ari kumwe n’Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire (Gender Monitoring office) , n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ry’umuryango.
Bagejejweho aho imyiteguro y’amatora igeze n’uruhare rw’umugore mu matora ateganyijwe mu Ukwakira – Ugushyingo uyu mwaka. Baboneyeho kwibutsa ko abagore bakwiye kuyitabira, bagatora kandi kakiyamamaza mu myanya yose izatorerwa.
Twibuke ko usibye Komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore izatorwa kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu, abagore batora bakanatorwa mu yindi myanya y’ubuyobozi izatorerwa, guhera kuri komite nyobozi y’umudugudu, Inama njyanama z’utugari, Imirenge Akarere, muri Komite nyobozi y’Akarere na Biro y’Inama njyanama y’Akarere.
