Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Komiseri Nkiko Albert yarahiriye kurangiza neza inshingano ze muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki  02 Mata 2026 niyo yemeje  Bwana NKIKO Albert nk’umwe mu bagize Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akaba yarahiriye mu Rukiko rw'Ikirenga kuri uyu wa kabiri , tariki 21 Mata 2026. 

Mu ijambo yavuze mu muhango wo kwakira indahiro y’uyu mukomiseri mushya, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Madamu MUKANTAGANZWA Domitille   yibibukije  ibikubiye mu ndahiro, asaba Komiseri mushya kutazatatira igihango cy’ibyo arahiriye.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko ashingiye ku bunararibonye bwe yizeye neza ko Komiseri mushya azakora neza ibyo ashinzwe, agafatanya n’abandi kubaka igihugu..

Yamugaragarije icyizere cy’uko azubahiriza ibyo yarahiriye, ahereye ku zindi nshingano yabanjemo, 

Nyuma y’uwo muhango, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora nawe yamwifurije ikaze muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora, amwizeza ubufatanye n’akazi keza agiye gutangira cyane cyane ko hari amatora y’inzego zibanze ateganyijwe mu minsi iri imbere.