Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Inama yiga ku myiteguro y'amatora yahuje NEC n'abafatanyabikorwa bayo mu Ntara y'Iburasirazuba

Kuri uyu wa gatatu, tariki 5 Kanama 2026 Komisiyo y’Igihugu y’amatora yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa batandukanye  bo mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni inama yateguwe mu rwego rw’imyiteguro y’amatora y’Abayobozi b’Inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, n’ab’Inama z’Igihugu. 

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora Madamu Oda GASINZIGWA atangiza inama

Abitabiriye iyi nama mpuzabikorwa y'Intara  ni Ubuyobozi bw'Intara,  Abagize Komite Nyobozi n’Inama Njyanama z'Uturere tugize Intara, Abahagarariye Inzego z’umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abahagarariye ibyiciro byihariye, abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) n'abandi bagira aho bahurira n’imigendekere myiza y’amatora.

Inzego z'umutekano mu ntara y'iburasirazuba zitabiriye inama

Nyuma yo kwakirwa no guhabwa ikaze na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,  Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora,  Madamu Gasinzigwa Oda, mu ijambo yagejeje ku bateraniye muri iyo nama yabibukije ko manda y’abayobozi mu yasabye abagize ibyiciro bitandukanye bitabiriye inama kujya ‘mu ngamba’, nk’uko bisanzwe bagafasha Komisiyo cyane cyane mu kwigisha no gusobanurira abaturage akamaro k’amatora mu gihugu n’uruhare buri muturage agomba kugira mu kwishyiriraho ubuyobozi.

Yagize ati ‘kuyobora amatora ni ibya Komisiyo y’Igihugu y’amatora’ ariko ifatanya n’izindi nzego mu bindi bikorwa byo gutegura kugirango amatora agende neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Bwana MUSABYIMANA Jean Claude yatanze ikiganiro gisobanura Iby’ingenzi mu mategeko n’amabwiriza bigenga ayo matora, gahunda irambuye y’amatora ndetse n’imyiteguro nyirizina aho igeze.

Habayeho kungurana ibitekerezo, ari nawo mwanya Iyi nama yatangiwemo ibitekerezo byinshi, bizafasha gukomeza gutegura neza amatora, ari nako abafatanyabikorwa boseakanguriwe kurushaho kumva uruhare rwa buri wese mu kurushaho guteza imbere demokarasi mu gihugu binyuze mu matora. 

Biteganyijwe ko izi nama zizakomereza no mu zindi ntara mu minsi iri imbere.