Inyandiko ngenderwaho ku bakandida biyamamaza ku mwanya w'Umujyanama w'Akarere
Komisiyo y'Igihugu y'amatora yashyize hanze inyandiko ikubiyemo ibigenderwaho ku bakandida biyamamaza ku mwanya w'Umujyanama w'Akarere,
Ni nyuma y'inama Komisiyo yagiranye n'abakandida bose ku munsi w'ejo, bayiganiraho birambuye bayumvikanaho. Iyi nyandiko ikubiyemo amatariki y'ingenzi abakandida baziyamamaza, iminsi y'itora ry'abajyanama rusange umunani (8) n'abajyanama batanu (5) b'abagore bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama, inteko itora buri cyiciro, ibyo umukandida yemerewe gukora n'ibyo atemerewe mu kwiyamamaza, n'ibindi.
Iyi nyandiko izafasha abakandida bagiye gutangira kwiyamamaza guhera tariki 7 Ugushyingo 2026 kuzabikora hubahirizwa amategeko bizatuma amatora agenda neza.
Iyo nyandiko wayisanga munsi y'aha.
