Amahugurwa y’abakorerabushake bazayobora amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage ararimbanyije hirya no hino mu Mirenge.
Kuva kuwa mbere tariki 28 Nzeri 2026, mu mirenge igize Intara y’Iburasirazuba, iy’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali, Komisiyo y’Igihugu y’amatora iri guhugura abakorerabushake bazayobora amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage ateganyijwe kuva tariki 24 uku kwezi kw’Ukwakira akazageza tariki 30 Ugushyingo 2026.
Ni amahugurwa yatangiriye mu Ntara eshatu, Intara y’Iburasirazuba, Amajyaruguru no mu Mujyi wa Kigali, akabera ku rwego rw’Umurenge. Abahugurwa ni abakorerabushake ku rwego rw’ibyumba by’itora, bangana na 59.348, site z’itora bangana na 2148, no ku Mirenge (832), bose hamwe bagera ku bantu 62.328 mu gihugu hose.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ikomeje gahunda yayo yo kubaka ubushobozi bw’abakorerabushake b’amatora binyuze mu mahugurwa yabateguriye mu gihe twitegura amatora y’abayobozi b’inzego zegerejwe abaturage hambere yitwaga amatora y’Inzego z’ibanze.
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira kugeza ku ya 09 Ukwakira 2026 amahugurwa azakomereza mu Ntara y’ Iburengerazuba no mu Ntara y’Amajyepfo.
Ni icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa yagenewe abakorerabushake, ariko nibwo hazahugurwa benshi kurusha mbere, kuko ubu harimo abaseeseri bayobora amatora mu byumba by’itora, cyangwa se ku rwego rw’Imudugudu.
Abahugurwa barasobanurirwa ibikubiye mu Itegeko rishya, ariryo ’Itegeko Ngenga n° 002/2026.OL ryo ku wa 25/05/2026 rigenga amatora’, ibikubiye mu Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, n’ Iteka rya Minisitiri w’intebe No 019/03 ryo ku wa 03/08/2026 rigenga amatora y’abagize komite nyobozi ya buri nama y’Igihugu.
Baributswa kandi Inshingano zabo, Inzego zizatorerwa n’imyanya izatorerwa, harimo Inama njyanama ku nzego zose zegerejwe abaturage, za Komite Nyobozi ku rwego rw’Umudugudu, Akarere, hamwe Komite nyobozi z’Inama y’Igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’iy’abantu bafite ubumuga, kuva hasi kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Barahugurwa kandi ku n’imyitwarire ikwiye kuranga umukorerabushake, harimo kuba inyangamugayo, gukorera mu mucyo no kugira umurava mubyo bakora, imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Abakorerabushake b’amatora bagira akamaro kanini cyane ko nibo bafasha Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu mirimo yose y’amatora kugirango amatora ategurwa neza kandi akorwe neza.
