Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Abakandida batatsinze amatora bemeye ibyayavuyemo

…Barashima Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Byari bimenyerewe ko hirya no hino ku isi cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika, abakandida batsinzwe batajya bemera ibyavuye mu matora. Mu Rwanda rero siko byagenze. Abakandida 3 batashoboye gutsindira umwanya wa Perezida wa Repubulika bemeye ibyavuye mu matora ndetse banashima uburyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabyitwayemo, banemeza ko amatora yagenze neza mu mucyo no mu bwisanzure. Abo bakandida 3 ni Higiro Prosper wiyamamaje ahagarariye Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL), Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene wamamajwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (P.S.D) ndetse na Dr Mukabaramba Alivera w’Ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC).

PPC

Ishyaka ry’iterambere n’ubusabane(PPC) ryatangarije abanyarwanda ko ryemera ibyavuye mu matora ya perezida wa Republika yabaye taliki ya 9 kanama 2010. Ishyaka PPC rikaba rivuga ko Abanyarwanda bihitiyemo mu mudendezo no mu bwisanzure uzabayobora muri manda y’imyaka irindwi iri imbere. Iri shyaka ririzeza ubufatanye umukandida watsinze aya matora ariwe Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi. Ibi ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na Perezida w’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane, Senateri Dr. Mukabaramba Alivera. Ishyaka PPC ryashimye icyizere Abanyarwanda bongeye kugirira Perezida Paul Kagame. Iryo shyaka kandi ryamwijeje ubufatanye mu nzira ya Demokarasi Abanyarwanda biyemeje no guharanira icyabateza imbere.
Ishyaka PPC rishimira kandi byimazeyo Abanyarwanda bose uko bitwaye mu gihe cy’ibikorwa byo kwamamaza abakandida bari batanzwe n’imitwe ya politiki. Ribashimira na none uburyo bitwaye mu gihe cy’itora nyirizina na nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora. PPC ibashimira kuba barabikoze mu ituze, mu mahoro no mu mutekano. Ishyaka PPC rirashimira kandi abayoboke baryo ubwitange, ubutwari n’umurava bagaragaje kugira ngo igikorwa cyo kwamamaza umukandida wabo gikorwe ku buryo buzira amakemwa. PPC ikaba inashimira abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu nzego zayo zose uburyo bayifashije mu bikorwa binyuranye n’iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga amatora mu Rwanda. Tubibutse ko umukandida wa PPC ari we Dr. Mukabaramba Alivera yagize amajwi 0.40 %.

PL

Nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangarije Abanyarwanda ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yo ku itariki ya 9 Kanama 2010, Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL), riramenyesha Abanyarwanda bose ko ryemera kandi rishyigikiye ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika. Iryo shyaka naryo rirasezeranya ubufatanye umukandida wa RPF/Inkotanyi watsinze amatora.
Ibi ni ibikubiye mu itangazo ishyaka PL ryashyize ahagaragara, itangazo rigenewe abanyamakuru ryasinywe na Bwana Mitali Protais Perezida w’Ishyaka PL. Iri tangazo riragira riti “Ishyaka PL ryishimiye uko amatora yateguwe n’uko yakozwe mu bwisanzure, amahoro n’umutekano byagaragaye mu gihe cyo kwiyamamaza no mu gihe cy’amatora nyir’izina”. Ishyaka PL ngo rikaba rishima Abanyarwanda muri rusange n’abayoboke baryo uko bitwaye mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika. Iri shyaka kandi ngo riranashima inzego za Leta n’izindi zose zagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora, rikaba ryijeje ubufatanye Perezida Paul Kagame muri manda ye y’imyaka irindwi ndetse n’Umuryango FPR-Inkotanyi akomokamo.

PL ikaba yizeza Abanyarwanda bose ko izakomeza gutanga umusanzu wayo muri gahunda zose zigamije gushimangira Demokarasi no guteza imbere u Rwanda. Tubibutse ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu umukandida w’ishyaka PL Higiro Prosper yagize amajwi angana na 1.37 %.

PSD

Nyuma yo gutangaza amajwi y’uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu, Perezida wa PSD Dr Biruta Vincent yabwiye itangazamakuru ati “ Twebwe muri PSD twishimiye ibyavuye mu matora. Ibyavuye mu matora bizatuma tubasha kwitegura neza amatora ataha yaba ayo mu nzego z’ibanze, ay’Abadepite n’abasenateri yo mu 2013”.
Biruta kandi yashimishijwe n’uko kwiyamamaza byabaye mu mutuzo, nta nkomyi ku mukandida uwo ari we wese, nta n’imvururu hagati y’abayoboke b’amashyaka atandukanye zibayeho ahubwo habayeho koroherana hagati y’abakandida ubwabo. By’umwihariko ku bayoboke b’ishyaka rya PSD yavuze ko aya matora yabasigiye isomo ry’uko bazategura kurushaho ibikorwa byo kwiyamamaza. Yakomeje agira ati “Ibi byatweretse ko dushobora kwiyamamaza mu gihugu hose. Ikindi n’amajwi twabonye ntabwo ari make ku buryo dushobora guhera ku bayoboke dufite tugakora neza kurushaho mu matora ataha”

Tubibutse ko umukandida wa PSD, Ntawukuriryayo Jean Damascene yatowe n’Abanyarwanda bagera ku 256 488 bangana na 5,15% tujanishije. PSD yahise ishyira ahagaragara itangazo rivuga ko bishimiye ukuntu bakoranye na Perezida Kagame muri iyi myaka 7 ishize ndetse ko PSD yiteguye gukorana n’umutwe wa RPF watsinze amatora ya 2010. Dr Ntawukuriryayo nawe yifurije intsinzi nziza umukandida wa RPF ndetse anashimira abayoboke ba PSD ku myitwarire myiza bagaragaje mu gihe cy’amatora.