Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Abagize Komisiyo y’Igihugu y’amatora basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibirira mu Karere ka Ngororero, bagabira abarokotse

Kuri uyu wa 26 Kamena 2026, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kibirira ruri mu Karere ka Ngororero. Ni urwibutso rufite amateka yihariye, kuko aka karere ka Ngororero, kabereyemo igerageza rya jenoside mbere ya 1994, 

Ni igikorwa kijyanye n’inyigisho z’uburere mboneragihugu, Komisiyo y’Igihugu y’amatora isanzwe ifite mu nshingano, zo gutegura no gutanga inyigisho ku matora meza.

Mu magambo yavuzwe, yose yagarutse ku mateka yaranze Akarere ka Ngororero cyane cyane mbere ya jenoside yakorewe abatutsi. Haba mu ijambo ry’umuyobozi w’Akarere, abahagarariye Ibuka, ndetse no mu buhamya bwatanzwe n’uwarokotse jenoside wari utuye muri aka karere Madamu Mukarurangwa Maria, basobanuriye abagize Komisiyo y’Igihugu y’amatora amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubukana yakoranywe muri ako Karere na cyane mu cyahoze ari Kibirira, kuko kiciwemo abatutsi benshi guhera muri za 1990  kugera ku ndunduro muri 1994.

Visi Perezida wa Komisiyo Bwana Habimana Kizito wari uyoboye abasuye, mu ijambo rye yabwiye abari aho barimo n’abakorerabushake b’amatora, ko ayo mateka mabi yavuzwe yose yatewe n’ubuyobozi bubi, bwateguye bukanashyira mu bikorwa jenoside. Yagize ati ntibizongera!, kuko U Rwanda ubu rufite ubuyobozi bwiza, bigizwemo uruhare na Komisiyo y’Igihugu y’amatora, kandi butazemera na rimwe ko ibyo byabaye byasubira! Yahumurije abarokotse jenoside, abifuriza gukomera.

Nyuma yo kunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Kibirira no gushyira indabo ku mva, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside batuye mu Murenge wa Gatumba mu rwego rwo kuyifasha gukomeza kwiyubaka. 

Urwibutso rwa Kibirira ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 24, barimo abiciwe mu murenge wa Gatumba no mu nkengero zawo.