Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Abagize ihuriro ry'imitwe ya politiki basobanuriwe iby'amatora y'Inzego z'imiyoborere zegerejwe abaturage azaba kuva mu kwezi gutaha

Kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2026, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yagiranye inama n'abagize ihuriro ry'Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) mu nama rusange yabo, ibaganirira ku matora Komisiyo iri gutegura y'abayobozi b'inzego z'imitegekere zegerejwe abaturage, n'ay'Inama z'igihugu. 

Mu ijambo yagejejeho ku bari muri iyo nama, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora Gasinzigwa Oda yasobanuye ko n'ubwo aya matora adashingiye ku mitwe ya politiki, ni ngombwa ko abayigize basobanurirwa uko ayo matora ateye, uburyo azakorwa, aho imyiteguro igeze, n'uruhare rwabo n'abayoboke b'imitwe ya politiki muri rusange, kuberako ari Abanyarwanda, kandi amatora ni ay'abanyarwanda.

Yakomeje ababwira uruhare rwabo nk'abafatanyabikorwa abasaba kuzayitabira. 

Abari mu nama nabo bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo ku byazibandwaho kugirango amatora azagende neza nk’ayayabanjirije.

Ihuriro ry’Imitwe ya politiki risanzwe ryohereza indorerezi mu matora.

Biteganyijwe ko amatora azatangira tariki 24 Ukwakira akazageza tariki 30 Ugushyingo 2026