INTUMWA ZA UNDP ZASUYE KOMISIYO Y’AMATORA

Kuri uyu wa gatatu tariki 6/01/2013 mugitondo, Intumwa z’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye wita ku iterambere ( UNDP ) zari zimaze hafi icyumweru mu Rwanda mu gikorwa cyo kureba ibyo iryo shami rya UN ryateramo inkunga ibigo bitandukanye harimo na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (’Needs assessment’), zagize icyo zivuga ku byo zabonye muri KIA.

"Uwari ayoboye intumwa za UNDP ati ‘’twatangajwe no kumva uburyo ibintu byanyu bikorwa ku murongo”

Izi ntumwa zatangaje ko zakiriye neza ibyifuzo zagejejweho birebana n’ibyo UNDP yateramo inkunga KIA, harimo guteza imbere umuco wa demokarasi binyuze mu burere mboneragihugu, guteza imbere ICT, amahugurwa ku miyoborere y’amatora binyuze muri BRIDGE, kumenyekanisha ibikorwa bya KIA binyuze muri ‘Communication na Public Awerness’ n’ibindi.

Mu magambo make uyoboye izi ntumwa yagize ati: " Nimukomereze aho!, uko twabonye imikorere ya KIA y’u Rwanda, uburyo mutegura amatora n’uko KIA igerageza kwiyubaka birashimishije! ..."

Inama ya mbere izo ntumwa zagiranye na Komisiyo yabaye ku itariki 30/01/2013, aho Perezida wa KIA , ari kumwe na Visi Perezidante, Umunyamabanga Nshingwabikowa, Abayobozi b’amashami na bamwe mu bakozi ba KIA basobanuriye intumwa za UNDP Imiterere n’ Imikorere ya Komisiyo y’amatora,
Ingingo ngari z’itegeko rigenga amatora, aho KIA igeze itegura amatora y’Abadepite, n’ibyo KIA ikeneyemo inkunga mu bireba gahunda y’ibikorwa bya KIA mu gihe cy’imyaka 7 ( Strategic plan) .

Ibyo byifuzo nibyo bagarutse bavuga ko byumvikana kandi ko KIA ikwiye koko guterwa inkunga kugira ngo izashobore kurangiza neza inshingano zayo.

Mu ijambo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yavuze yashimiye cyane izo ntumwa kubyo zagaragaje byiza KIA ikora, ati “…iyo abantu bashimye ibyo dukora natwe bidutera umurava wo kurushaho kukora neza”.