Amahugurwa ku itangwa ry’amasoko ya Leta ku bakozi ba Komisiyo.

Kuva tariki 17 kugeza kuya 21 Gashyantare 2020, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bagira aho bahurira n’itangwa ryamasoko ya Leta, bari mu mahugurwa ku itangwa ry’amasomo ya Leta (public procurement).

Aya mahugurwa abera mu Karere ka Rubavu, yateguwe n’ubuyobozi bwa Komisiyo, akaba atangwa n’impuguke zaturutse muri RPPA, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta.

Bimwe mubyo aya mahugurwa yibandaho harimo :

·         Imiterere y’amasoko ya leta n’amoko yayo muri rusange,

·         Amategeko agenga amasoko ya leta n’inzego areba

·         Uburyo bwo gutegura inyandiko z’amasoko ya leta

·         Uburyo bwo gukurikirana amasoko yatanzwe,

·         Imikoranire y’urwego rutanga amasoko na ba rwiyemezamirimo

·         Ibyaha n’ibihano birebana n’itangwa n’ikurikiranwa ry’amasoko ya leta , n’ibindi.

Byitezwe ko aya mahugurwa  azafasha byinshi mu mitangire y’amasoko ya Leta, cyane cyane ko abitabiriye aya mahugurwa ari abagize akanama gatanga amasoko muri Komisiyo, abashinzwe kwakira ibyaguzwe, abishyura ba rwiyemezamirimo, ushinzwe amategeko, ushinzwe ubugenzuzi bwite, n’abandi bose bagira aho bahurira n’amasoko ya Leta,