Prof. KANYARUKIGA Ephrem niwe watowe nka Senateri muri Kaminuza n'amashuri makuru byigenga

ITANGAZO RYA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA

 

 

Komisiyo y’Igihugu yamatora iramenyesha Abanyarwanda ko Amatora y’Umusenateri utorwa mu barimu n’abashakashatsi ba Kaminuza n’amashuri makuru bya byigenga, yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nzeri 2019 yagenze neza.

 

Irabamenyesha kandi ko nyuma y’ibarura  ry’amajwi abakandida babonye mu bigo bitandukanye byatorewemo n’uhuzwa ryayo ku rwego rw’igihugu, abakandida uko ari batatu babonye amajwi ku buryo bukurikira:   

 

-         KANYARUKIGA Ephremyagize amajwi 59,3 %;

-         MUNYAMASOKO CYEZE Emmanuel yagize amajwi 27.0 %;

-         NKUNDABATWARE Innocent yagize amajwi 13.7 %;

 

Bityo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikaba itangaje  by’agateganyo ko Prof. KANYARUKIGA Ephrem, wabonye amajwi menshi kurusha abandi, ariwe watorewe  umwanya w’Umusenateri utorwa mu Barimu n’abashakashatsi ba Kaminuza n’Amashuri makuru byigenga.

 

 

Bikorewe i Kigali, ku wa 18/09/2019.

 

Prof. KALISA Mbanda,

 Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora