Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu mwiherero wo kunoza no kwemeza inyandiko zitandukanye zizakoreshwa mu myiteguro y’amatora yo mu 2017.

|   Nec news

Nyuma y’imirimo yakozwe n’abatekinisiye mu minsi ishize, guhera mu ntangiriro z’icyumweru cyo ku itariki 22 -25 Kanama 2016, Abakomiseri n’abandi bayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bateraniye hamwe bareba izo nyandiko zateguwe, kuzinonsore no kuzemeza kugira ngo zitangire gukoreshwa.

Muri iki gihe hasigaye kitagera ku mwaka ngo amatora ya Perezida wa Repubulika abe, Komisiyo y’amatora ku ruhande rwayo yatangiye imyiteguro y’ayo matora, ari nayo mpamvu kuri ubu yibanze ku gutegura inyandiko zitandukanye zizakoreshwa muri ayo matora.


Mu nyandiko zinozwa zikanemezwa, harimo ibiganiro birebana n'inyigisho z'uburere mboneragihugu ku matora, Umushinga wa gahunda y'amatora ya Perezida wa Repubulika, imfashanyigisho ku mategeko agenga amatora, n’izindi.