Inama nsuzuma migendekere y'amatora mu Ntara y'Amajyepfo

|   Nec news

Kuwa kabiri tariki 14 Kamena 2016, i Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo habereye inama yasuzumiwemo imigendekere y'amatora y'inzego z'ibanze duherutsemo muri Gashyantare - Werurwe uyu mwaka.
Mu gutangiza inama, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashimiye cyane abayitabiriye, aboneraho kandi kubashimira uruhare bagize muri ayo matora. Abari mu nama barebeye hamwe ibyaranze ayo matora harimo ibyiza n'imbogamizi zayagaragayemo.
Muri rusange basanze amatora yaragenze neza cyane mu Ntara y'Amajyepfo, uhereye ku bwitabire mu matora, umutekano waranze ayo matora, ubwitange bw'abagira uruhare mu matora, ibyumba by’itora na site byataguwe neza, n’ibindi.


Mu bibazo bike byavuzwe harimo iby'imodoka zimwe zari zishaje, cyangwa se ahabonetse imodoka nto byagoranye kuzikoresha mu mihanda yo mu giturage. Abari mu nama basabye ko mu matora ataha ikibazo cy'izo modoka cyazashakirwa umuti.


Inama yari yitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye, barimo abagize inzego z'ubuyobozi, abo mu nzego z'umutekano, abakorerabushake n'abandi bagize uruhare mu matora.

Abitabiriye inama bari benshi kandi bavuye mu nzego zitandukanye.