Abagore barakangurirwa kugira uruhare mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri

Muri gahunda yayo yo kwigisha uburere mboneragihugu ku matora no guharanira ko amatora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri yagenda neza, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje gahunda yayo yo guhugura ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda ku ruhare rwa buri wese mu migandekere myiza y’amatora. Nyuma yo guhugura abahagarariye imitwe ya Politiki, Sosiyete sivile n’abanyamadini, ubu mu gihugu hose harahugurwa abahagarariye abagize Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF).

Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yabaye mu matariki ari hagati ya 11 na 13 Kamena 2013, abagore bahagarariye abandi mu Nama y’Igihugu y’Abagore(CNF) basabwe gukangurira bagenzi babo kugira uruhare rugaragara muri gahunda zose zitegura ayo matora y’abadepite, ndetse no kwiyamamaza kandi bakitabira gutora.

Madamu Kansanga Olive umuyobozi w’inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko ikigamijwe muri aya mahugurwa ari ugukangurira abagore kugira uruhare muri aya matora y’abadepite bitabira gutora ndetse no gutanga kandidatire zabo ku bifuza kujya mu Nteko Ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite. Yagize ati: “Turabasaba uruhare rwabo mu kubikangurira bagenzi babo kuzitabira gutora no kwiyamamaza

Madamu Muteteri Yvette, Umuyobozi w’agateganyo mu bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Inama y’Igihugu y’Abagore, ushinzwe iterambere ry’umugore, ubwo yari mu Turere twa Kamonyi na Muhanga taliki ya 12-13 Kanama 2013 yavuze ko ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bahugura Biro z’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umurenge no ku rw’Akarere.

Madamu Nyirabatsinda Marie Claire, umukozi muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu ishami rishinzwe uburere mboneragihugu, nawe yabwiye abatuye Muhanga na Kamonyi ko ariya mahugurwa agamije gushishikariza abagore kugira uruhare rusesuye mu matora, bashishikarira kwiyamamaza no gutora.Yakomeje agira ati “Komisiyo y’amatora yihaye gahunda yo kugera ku banyarwanda bose muri rusange mbere y’uko amatora y’Abadepite aba, hahugurwa ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda, ubu hagezweho abahagarariye abagore. Abagore barasabwa kugira uruhare rusesuye, gutanga kandidatire, kujya kureba ukwiyamamaza kw’abakandida no kwitabira gutora.”

Madamu Mukandekezi Françoise, umunyamabanga wa CNF y’Akarere ka Karongi yashimye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora uburyo irimo guhugura abagore igamije kubakangurira uruhare rwabo muri aya matora. Yagize ati: “tugiye kurushaho gukorana n’Inzego z’Ibanze mu muganda no mu zindi nama kugira ngo dukangurire abagore kurushaho kwitabira aya matora”.

Madamu Uwimpaye Celestine Umuhuzabikorwa wa CNF mu Ntara y’Iburengerazuba yasabye abagore kuzaba inyangamugayo mu matora biyamamaza neza birinda ibihuha mu gihe cy’amatora.

Bwana Kwitonda Jean Baptiste wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu mahugurwa ya CNF yabereye i Karongi we yasabye abagore bahuguwe kuzageza ubutumwa kuri bagenzi babo bahagarariye kugira ngo aya matora bayagire ayabo.

Madamu Ingabire Assoumpta Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu murege wa Rukoma mu Karere ka Kamomyi yatangaje ko inyigisho bahawe zizabafasha gukangurira abo bahagarariye kugira uruhare rugaragara mu matora y’abadepite. Ati “aya mahugurwa yatumye menya ko umugore wese wujuje ibisabwa afite uburenganzira bwo gutanga kandidatire, dore ko nta n’amashuri menshi bisaba. Ibyo byaduhaye imbaraga.”

Uyu mwaka umubare w’abagore bazatora bagenzi babo babahagarariye mu nteko Ishinga Amategeko uziyongera kuko abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bazatora kuva kuri Komite y’umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu. Abandi bazatora abagore ni abagize Inama Njyanama z’imirenge n’uturere mu ifasi y’itora. Amatora y’abahagarariye abagore mu nteko Ishinga Amategeko azaba ku wa 17 Nzeri 2013.