Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iratanga inyigisho z’Uburere mboneragihugu ku matora, demokarasi n’imiyoborere myiza ku byiciro byihariye.

Kuva tariki 11 /02  kugeza kuya 14/02/2020 mu gihugu hose, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  irimo  guhugura abahagarariye Inzego z'Abagore (CNF) Iz’Urubyiruko ( CNJ ) n’Iz’abafite ubumuga (CNPH) ku rwego rw ;Umurenge.  

Aya mahugurwa arabera ku rwego rw'Akarere mu Rwanda hose.  

Ni muri gahunda ihoraho ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yo gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu, nk’uko ibifite mu nshingano, ariko by’umwihariko ni mu rwego rwo gutegura no gukangurira abanyarwanda amatora y’Abunzi ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Muri aya mahugurwa, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irabashishikariza abagize inzego zihariye kurushaho kugira uruhare mu matora, cyane cyane bakangurira abo bahagarariye kutiheza no kudahezwa mu matora arimo ategurwa haba ay’abunzi azaba muri Nyakanga, ariko batibagiwe ko hari n’amatora y’Inzego z’ibanze nayo ateganyijwe mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2021.

Aya mahugurwa y'ibyiciro byihariye aje akurikira andi yabaye mu kwezi kwa 1/2020 y' abagize Komite mpuzabikorwa z’uburere mboneragihugu  zikorera ku rwego rw'Imirenge, nayo yibanze cyane cyane ku kwitegura neza amatora y’abunzi.  

Abahugurwa bose muri iyi minsi  ni  Intumwa zisabwa kuzahugura bagenzi babo n’abaturage muri rusange