Abagize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bari kwigira hamwe Amabwiriza azagenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite y’umwaka utaha.

Kuva tariki 27 na 28 Nzeri 2023 Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bateraniye hamwe biga ku mushinga w’Amabwiriza azagenga amatora y’umwaka utaha wa 2024.

Itegeko rigenga amatora riteganya ko mu bijyanye n’Imiyoborere y’amatora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itegura Amabwiriza agenga buri tora mu rwego rwo kurushaho kuzuza no gusobanura neza imiyoborere y’amatora.

Uyu mushinga w’Amabwiriza azagenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024 ufite byinshi byiyongereye ku Mabwiriza yari asanzwe, kuko, bitandukanye n’uko byari bisanzwe, aya matora yombi azakorerwa rimwe. Mu bishya birimo, usibye kuba amatora azabera rimwe, harimo ko muri buri cyumba cy’itora hazaba harimo udusanduka tw’itora tubiri (2), impapuro z’itora z’ubwoko bubiri (2) harimo iz’abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Kuri ubu aya Mabwiriza ari kuganirwaho n’abashinzwe amatora baturutse ku rwego rw’Akarere, Intara, no ku rwego rw’Igihugu, nk’abantu basanzwe bayobora ibikorwa by’amatora kugirango bategurire hamwe inyandiko zirimo ayo Mabwiriza n’Imigereka izakoreshwa.