Amahugurwa muri ICT

Ishami rya ICT muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora,
kuva tariki 11 /02/ 2013 kugeza kuya 13/02/2013
ryatanze amahugurwa mu bya ICT
ku bakozi na KIA bakorera mu Ntara na Zone z’amatora zose.

Aya mahugurwa y’Iminsi itatu yibanze ku mikoreshereze ya
Porogamu zikoreshwa cyane mu kazi kabo ka buri munsi
harimo Microsoft WORLD, EXCEL, POWER POINT
n’ibindi bakenera kumenya byabafasha mu kazi

Amahugurwa ya ICT yabereye kuri La Palisse Nyandungu
amara iminsi itatu akaba yaritabiriwe n’abakozi bose bakorera
mu Ntara/ Umujyi wa Kigali no mu Turere

Abayitabiriye bayakurikiranye n’amatsiko menshi
kuko bungutse ubumenyi ’’n’udushya" twinshi mu birebana
n’imikoreshereze ya ‘computer’.