Umwiherero w’Abayobozi n’abakozi bose ba Komisiyo i Musanze

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 04/02/2020 kugeza kuwa gatanu tariki 07/02/2020, Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bari mu mwiherero w’akazi i Musanze, aho barebera hamwe imigendekere y’akazi bashinzwe, n’ingamba zikwiye kugirango imirimo bashinzwe irusheho kugenda neza.

Uyu mwiherero ngaruka mwaka wahurije hamwe abakomiseri, abakozi bakorera ku cyicaro gikuru n’abakorera mu Ntara no mu turere.

Mu byo baganiraho harimo n’imyiteguro y’amatora y’abunzi, ateganyijwe muri Nyakanga 2020.