ITANGAZO RYA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA
Komisiyo y’Igihugu yamatora iramenyesha Abanyarwanda ko Amatora y’Umusenateri utorwa mu barimu n’abashakashatsi ba Kaminuza n’amashuri makuru bya Leya, yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nzeri 2019 yagenze neza.
Irabamenyesha kandi ko nyuma y’ibarura ry’amajwi abakandida babonye mu bigo bitandukanye byatorewemo n’uhuzwa ryayo ku rwego rw’igihugu, abakandida uko ari babiri babonye amajwi ku buryo bukurikira:
- Prof. KAYUMBA Pierre Claver yagize amajwi 33,4%;
- Prof. NIYOMUGABO Cyprien yagize amajwi 66,6 %
Bityo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikaba itangaje by’agateganyo ko Prof. NIYOMUGABO Cyprien wabonye amajwi menshi, ariwe watorewe umwanya w’Umusenateri utorwa mu barimu n’abashakashatsi ba Kaminuza n’Amashuri makuru bya Leta.
Bikorewe i Kigali, ku wa 17/09/2019.
Prof. KALISA Mbanda,
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora